Ahabanza

Ijambo Ry'ibanze

Tubahaye ikaze ku rubuga Nkoranyambaga rwashyiriweho kwibuka abacu bahoze ari abakozi ba Ministeri y’Imari n’igenamigambi. Soma birambuye

 

 

-------------------------------------------------------------

Kwibuka 22

Turibuka ku nshuro ya 22, Jenoside yakorewe abatutsi.
Kwibuka ni umwanya wo kunamira, gusubiza agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, no gukora ibindi bikorwa byihariye bigamije guhangana n’ingaruka zayo. Soma birambuye

 

 

------------------------------------------------------

Kwibuka 23 Ikiganiro ku Mateka ya Jenoside

Nkuko mubizi ni icyumweru cy’icyunamo twunamira inzirakarengane zazize  Jenoside yakorewe abatutsi hashize imyaka 23; ubu duhuriye ahangaha kugira ngo tuganire kuri ayo mateka amenshi turayazi ariko iteka tugenda twunguka ibyo tutari tuzi, tukaniyibutsa kugira ngo twese hamwe duharanire ko amahano nkayo atazongera  mu gihugu cyacu ndetse twifatanya n’ibindi bihungu kugira ngo n’ahandi hose bitazaba. Soma birambuye

 

 

---------------------------------------------------

Understanding the history of the 1994 genocide against the tutsi in two former ministries with affiliated agencies: ministry of finance and ministry of planning. Click here to download the book.

Gusobanukirwa amateka ya Jenoside yo mu 1994 yakorewe abatutsi mu zahoze ari Minisiteri ebyiri nibigo byari biyishamikiyeho. Kanda hano usome igitabo.

Ijambo r'Ibanze

Tubahaye ikaze ku rubuga Nkoranyambaga rwashyiriweho kwibuka abacu bahoze ari abakozi ba Ministeri y’Imari n’igenamigambi.
Mbanje kubasuhuza mbifuriza amahoro y’Imana no kwihanganisha muri iki gihe twibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni ku nshuro ya makumyabiri n’ebyiri twibuka abacu bazize jenoside yakorewe abatutsi aho abasaga miliyoni bahasize ubuzima.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti:  “Turwanye ingengabitekerezo ya Jenoside”.
Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ingaruka zikomeye cyane ku gihugu cyacu n’abanyarwanda muri rusange ariko by’umwihariko, abayirokotse.
Jenoside yatuvukije ababyeyi, abana, abavandimwe, inshuti nabo twakoranye.
Nkuko twabibasezeranyije, twifuje kugira uburyo bwa buri munsi buduhuza kandi bukanadufasha kubana hafi. Ni muri urwo rwego twashyizeho urubuga nkoranyambaga duhuriyeho aho twasangira ibitekerezo, amashusho, imyirondoro n’ubuhamya ku bahoze ari abakozi ba Ministeri y’Imari n’igenamigambi mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Uru rubuga kandi ruzadufasha kugenda dusangira imibereho y’abarokotse, aho bageze biyubaka n’uruhare bagira mu gufatanya kubaka Igihugu cyacu.
Uru Rubuga ruzadufasha kandi kubungabunga amateka y’abahoze ari abakozi ba Ministeri y’Imari n’Igenamigambi kugira ngo ubuzima babayeho buzahore bwibukwa.
Tuzakomeza kugenda twubaka uru rubuga uko tubonye amakuru, ubuhamya n’amafoto y’abahoze ari abakozi ba Ministeri y’Imari. Ni muri urwo rwego tubashishikariza gukomeza gutanga amakuru ariyo yose kubazize Jenoside yakorewe abatutsi bahoze ari abakozi ba Minisiteri Y’Imari.
Tuzahora tubibuka.

Kwibuka 21

 

 

 

Turibuka Kunshuro ya 21, Jenoside yakorewe abatutsi
Kwibuka ni umwanya wo kunamira, gusubiza agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, no gukora ibindi bikorwa byihariye bigamije guhangana n’ingaruka zayo. Ni n’umwanya wo kuganira ku bikorwa bibi byabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kubisesengura no kubivanamo amasomo. Uyu mwaka, Kwibuka ku nshuro ya 21, byibanda ku kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi, turushaho gushimangira ukuri kwubaka umuryango nyarwanda, kwegera abacitse ku icumu, kubafata mu mugongo no kubafasha gukemura burundu ibibazo bafite bikomoka kuri Jenoside.
Abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi barimo abantu ku giti cyabo, n’amashyirahamwe atanga amakuru y’ibinyoma ayanyujije cyane cyane kuri Interineti no kwandika za raporo ziba zikubiyemo ibinyoma kugira ngo bahishe ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, bashaka kwibagiza uruhare rwabo cyangwa urw’inshuti zabo z’abajenosideri. Guhisha nkana ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, gushyira ingufu mu bikorwa bigamije gusenya ibyo Leta yayihagaritse yagezeho, gufatanya n’imitwe y’iterabwoba ikorera mu bindi bihugu byo ku Isi ni bimwe mu bikorwa bigenda bigaragazwa n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Amahoro, umutekano n’ibindi byiza u Rwanda rwigejejeho ku mbaraga z’abanyarwanda, niko KURI kugomba guhabwa intebe no gushyigikirwa, bikaba bigomba kutubera impamvu yo guharanira kwigira no kwishakira umuti w’ibibazo Igihugu gihura nabyo binyuze muri gahunda zitekerejwe n’Abanyarwanda.