Kwibuka 21

 

 

 

Turibuka Kunshuro ya 21, Jenoside yakorewe abatutsi
Kwibuka ni umwanya wo kunamira, gusubiza agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, no gukora ibindi bikorwa byihariye bigamije guhangana n’ingaruka zayo. Ni n’umwanya wo kuganira ku bikorwa bibi byabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kubisesengura no kubivanamo amasomo. Uyu mwaka, Kwibuka ku nshuro ya 21, byibanda ku kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi, turushaho gushimangira ukuri kwubaka umuryango nyarwanda, kwegera abacitse ku icumu, kubafata mu mugongo no kubafasha gukemura burundu ibibazo bafite bikomoka kuri Jenoside.
Abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi barimo abantu ku giti cyabo, n’amashyirahamwe atanga amakuru y’ibinyoma ayanyujije cyane cyane kuri Interineti no kwandika za raporo ziba zikubiyemo ibinyoma kugira ngo bahishe ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, bashaka kwibagiza uruhare rwabo cyangwa urw’inshuti zabo z’abajenosideri. Guhisha nkana ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, gushyira ingufu mu bikorwa bigamije gusenya ibyo Leta yayihagaritse yagezeho, gufatanya n’imitwe y’iterabwoba ikorera mu bindi bihugu byo ku Isi ni bimwe mu bikorwa bigenda bigaragazwa n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Amahoro, umutekano n’ibindi byiza u Rwanda rwigejejeho ku mbaraga z’abanyarwanda, niko KURI kugomba guhabwa intebe no gushyigikirwa, bikaba bigomba kutubera impamvu yo guharanira kwigira no kwishakira umuti w’ibibazo Igihugu gihura nabyo binyuze muri gahunda zitekerejwe n’Abanyarwanda.