Ubuhamya Bw’uhagarariye Imiryango Y’abakora Muri Minecofin

Data na mama bose barabishe muri Jenoside nasigaye njyenyine ariko ntabwo ndi njyenyine kuko murahari. Impamvu nabwo si ubugiraneza bw’ababikoze ahubwo nuko Imana yabishatse yuko nsigara nanjye nko kuri uyu munsi njye mvuga iby’ik’igihe kuko sinari mpari nanjye nakereye itabaro nsanga bakuru banjye ku rugamba turafatikanya kubohora igihugu kandi twabigegezeho ndashimira Imana. Nkongera ngashima yuko ndi umugabo ndubatse mfite urugo n’abana Imana yaranshumbushije, ibyo n’ibyiringiro mu gihe batubwiraga ngo mukomere mukomere nibyo tugomba gukomera impamvu tubara ibyo byose nuko iryo joro twariraye ngo” RIBARA UWARIRAYE”. Ntabwo biba byoroshye ku batanze ubuhamya ariko birashoboka.

Nyakubahwa MINISTER, ba nyakubahwa bayobozi mu nzego zitandukanye, uhagarariye ingabo, uhagarariye CNLG, ibuka, bakozi ba MINECOFIN, babyeyi, nshuti, bavandimwe, bayobozi b’amadini n’amatorero turashima uburyo muza kwifatanya natwe mu kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe ABATUTSI mu 1994 kuri iyi nshuro ya 23 TUZAHORA TUBIBUKA kandi tuzahora tubasubiza agaciro bambuwe kuko ni na gahunda ya Leta. Ibyo byose tubikora kuko haba hari umutekano udahari twakwibuka nka bya bihe tuba twaranyuzemo kubivuga biroroshye ariko iyo wibutse ugasubiza amaso inyuma ntabwo byari byoroshye kwibuka ibyo bihe ntabwo byari byoroshye. Mpagaze hano nk’ijwi ry’umuryango w’abari bafite ababo hano muri MINECOFIN. Nteruye nshima Ministere , Nyakubahwa minister turabashimira cyane uburyo mutuba hafi uburyo mudufasha kwiyubaka, uburyo ibitekerezo byacu iyo tubibahaye mubishyira mu bikorwa ahubwo umupira ugasigara mu kibuga cyacu. Ni muri niyo gahunda abari hano babyumve AUDACE yigeze kuvuga ngo ama famille twararebye dusanga ntabwo twazajya duhurira hano gusa twibuke, turire, tugire agahinda nibyo ariko tugende hongere hashire umwaka tugaruke twibuke. Turavuga tuti muri cya gihe  cyo kwiyubaka n’iki cyakorwa? Nibwo twasabye ministeri ko yadufasha kwishyira hamwe icya mbere tumenyane ngo abagiye inama Imana irabasanga, niturangiza za ntego zindi dufashanye kugira ngo utarabasha kwiyubaka no kwihangana tumuhumurize tuti mpore urugendo ni rwa rundi nyuma y’ibyo ubuzima burakomeza kandi hari ikivi abacu badusigiye tugomba kusa ahubwo tukazasigara tuvuga ko ikivi mwadusigiye twabashije kucyusa nibyo twaganiraga hano haruguru. Icyo gihe rero twaricaye tubwira ministeri abo mwadutumyeho baradufashije kuburyo twabagejejeho ibitekerezo byacu badufasha kwiyubuka. Nibwo twakoze imiryango ya famille twashyizeho comite ku rwego rwa ministeri turatora  njye na bagenzi banjye noneho n’aya ma famille buri district ifite abayikuriye aribo papa na mama ikagira n’urubyiruko umukobwa n’umuhungu bazajya bahwitura bariya babyeyi kugirango dukore inama. Ya nama bya bindi mwavugaga byose niho tubikemurira bigakemukira mu muryango ubwo rero hari akarere ka KICUKIRO, GASABO, n’aka NYARUGENGE. Utwo turere twose dufite abantu, nkaba mboneyeho gushishikariza ahubwo nubwo byatangiye ariko haracyarimo urugendo rurerure dukora amanama tugatanga ibitekerezo byacu tukabivugira hamwe niyo tubiterura tukabishyikiriza ministeri turifuza ko mwadufasha gutya bigakorwa ariko ndahamagarira buri wese ufite famille ahangaha yuko yajya avuga aho atuye umuryango wa NYARUGENGE witwa IKIZERE n’iya mazina yo kwiremeramo ikizere, uwa KICUKIRO witwa INKUMBURWA abacu turabakumbura niyo mpamvu tugaruka kubibuka, naho uwa GASABO ni UBUMWE ibintu byose iyo mudashyize hamwe ntacyagenda niyo mpamvu rero twise ayo mazina turangije tukajya duhura yaba ari muri ayo ma famille ni urugamba. Hari gihe tubwira abo bantu ngo mwihangane ibibazo bigenda bibamo hirya no hino ariko turabashimira nyakubahwa minister nabo mufatanije muri ministeri. Ikindi usanga muri ibyo byose iyo niyo channel  yadufashije kugeza ibibazo byacu byose kuri mwebwe mudufasha  wasangaga  kenshi ministeri uko yatubwiraga kugira ngo uzabone umuntu wo kuremera, kugira ngo uzabone umuntu utanga ubuhamya byabaga bitayoroheye ariko murabona ko tujyenda twiyubaka umuntu arahagarara akavuga ibya mubayeho ni ubutwari bukomeye no muri ya miryango turicara tukavuga tuti komera, iyagusize ntaho yagiye niyo ikikurinze kugeza kuri uyu munota.  Tukagiramo n’urubyiruko bari bakiri batoya tukababwira tuti mwihangane bagiye bafite impano zitandukanye niyo mpamvu twongera kubashimira ko mubaha internship abarangije amashuri bagakoramo stage hano  bikaba na byiza uko intabwe izaterwa uko iminsi igenda yicuma niyo mirimo ikazaboneka bagasimbura ababyeyi babo nkuko ubushize mwabivuze. Turongera gushima yuko uko buri mwaka ministeri iremera abacitse ku icumu bari bafite imiryango y’abakoze ahangaha irabaremera kandi biva muri twebwe. Iravuga iti mwebwe comite mwitoranye tukamanuka hasi tukareba abababaye kurusha abandi, turabashimiye bizakomereze aho. Nyuma y’icyo hakaba hari na gahunda uko twabiganiragaho hagati yukwa 7 nukwa 8 tuzongera guhura twabyise ubusabane bwo kugira ngo turusheho kwiyubaka, rwa rubyiruko rwacu baruganirize amateka duhora turirimba, ubutwari bw’ingabo z’igihugu bwatanze ku rugamba baze badusobanurire, basobanurire n’urwo rubyiruko za mbaraga  ninazo zidufasha kuba duhagaze ahangaha tukavuga dushize amanga kuko umutekano urahari ninaho tuzabonera kugirango tuvuge ibitekerezo byacu hirya no hino dutere intambwe dusabane turusheho kumenyana bityo ninaho hazamo nk’uko CNLG ihora ibivuga cyangwa ibuka. Turashaka gutera intambwe dukore film documentaire twandike ibitabo ibi tureba nonaha ariko mu myaka 10 cyangwa 30 bizabe byarahindutse ukundi nibura  abadukomokaho bazajya baza kwibuka bazajya bavuga bati dore abadukomokaho,dore uko byagenze uwo n’umurongo twatangiye kandi turizerako tuzabisohoza .

Nyakubahwa Minister turashima cyane leta y’ubumwe irangajwe imbere na nyakubahwa perezida wa repubulika KAGAME PAUL nkuko bigeze kubivuga atangiza icyunamo ku nshuro ya 23 yaravuze ati: “mwihangane mwabuze umuryango mubura ababyeyi,abavandimwe ariko hari umuryango mutabuze akaba ari umuryango nyarwanda ni mwebwe muri aha ngaha” kuko hari ugize ikibazo buri wese aravuga ati impore, humura haracyari ibyiringiro niyo mpanvu rero nshoje nshima mwe mwaje kwifatanya natwe kudufata mu mugongo iyo tubabonye turavuga tuti koko haracyari ibyiringiro tuakaba tubashimira cyane twizerako imbere ari heza. MURAKOZE

Ubuhamya bwa Mukandayayambaje Symphrose umufasha w’uwahoze ari umukozi wa MINECOFIN Nkurikiye Andre

NKURIKIYE ANDRE yakundaga abantu ndetse yakundaga n’akazi nabiboneraga kenshi ku maraporo yajyaga atahana nta weekend yagiraga, yakundaga gukora cyane. Ariko abanzi ntabwo bamwishimiraga bahoraga bamuhiga  ndetse ndibuka ko yajyaga ambwira ati hari umugabo dukorana unzira cyane yitwa UWAMAHORO ati dore yanavuye KIMISAGARA aza gutura iruhande rwanjye. Yambwiraga bikeya ntabwo yampishuriraga ariko numvaga ko yari amuteye ikibazo gikomeye.  Icyo gihe bakoraga amalisiti y’abazicwa, icyangaragarije yuko yari ari kuri lisiti y’abazicwa ni igitabo nigeze gusoma kiri mu rurimi rw’igifaransa cyitwaga « L’ECRITS AU POLITIQUE AU BURUNDI ET AU RWANDA » ku ma page yacyo yanyuma hariho amalisiti y’abagomba kuzicwa nawe yararimo ahongaho ndabasomera gato nihuse « L’ecrits au politique au Burundi et au Rwanda les liste des personnes a contacter en mars 1994 les documents si- après et le second feuille de l’aide-mémoire pour la protection des droit de la personne qui l’essence Les agents de comprise du FPR si le territoire rwandais est a l’étranger elle a été récupérer dans le véhicule qui conduise DEOGRATIAS NSABIMANA,chef d’état-major de l’armée rwandais  qui venait d’être évacuer a l’hôpital après avoir faire un accident en mars 1994. D’après nos information cette liste a été préparé par le service gede et de l’état-major de l’armée rwandaise sous la direction du lieutenant-colonel ANATOL NSENGIYUMVA et pour  les contes d’un…. Secret de nommée a MASASU la partie qui manque premier feuiller  de 164 personnes comprenez le ministre de la défense  JAMES GASANA il était considéré comme un obstacle insurmontable pour les exécution devait soi-disant complice raison pour la quel il devait être éliminer en premier. Mu bantu rero bari bari kuri lisiti umugabo wanjye yari nimero y’181 mwumvise urwo rutonde rw’abantu 164 icyo gice kitigeze kiboneka baravuze ngo NKURIKIYE ANDRE barangaga aho yaratuye ku buryo n’uwari kuba ahumirije yari kuhamenya bati NKURIKIYE ANDRE en-dessous de chez SEMANYENZI ALOYS a quelque mètre du home St vincent de Paul petite route vers le marins à gauche en descendant MINIFINE …des nuits chez lui il serait préparé à recruter pour le FPR. Dans ce réunion assister  entre autre STRATON  MINITRANSCO MUNYENGANGO laboratoire des vaches RUREMESHA ORTPN , RUTIJANGA MEDAR. Abo bose twari duturanye inyuma gato twari dutuye mu murenge wa GATSATA abazi ku rurembo GUEST HOUSE ni mugihande cyo munsi y’umuhanda.

Rero akenshi abari bari ku malisiti ninabo babanje kwica nyuma bagenda bakurikizaho abandi barebaga abantu bakomeye bakora mu ma minisiteri abantu bize basobanutse  bafite akazi gafatika nibo bicwaga mbere y’abandi.  Nsubiye rero kwiyicwa rye ku itariki 7 mata 1994 niho bamwishe hari mu ma saa tatu tugikanguka nimugoroba yari arwaye nanga gufungura radio ariko nko musa saa kumi n’ebyiri ndamubaza nti urumva umeze neza ati ndumva ntakibazo dufunguye radio twumva ya music classic, twumva RTLM ibintu irimo ivuga bati KINANI yapfuye baramu… inyenzi INKOTANYI ntihagire abasohoka amaze kubyumva yarabyutse yambara imyenda ye myiza ashyiramo i jacket arakomeza azembagira mu nzu tubona yabuze amahoro agafata abana ukabona yabuze icyo akora twari dufitanye abana 2 nari ntwite ninda y’amezi 8 nkamubwira nti se urumva umeze ute ? Araceceka nkabona yabuze amahoro abwira murumuna wanjye twari kumwe n’umukozi ati fata amafaranga ujye kugura umugati n’ibindi bishoboka muza kurya. Murumuna wanjye asohotse ageze hanze baramwirukana agaruka mu rugo ako kanya twumva ku ga station kari ruguru yacu ninaho barasiye INKOTANTI igihe zazaga muri CND 1993 mu gace kabagamo interehamwe cyane twumvise barasiye kuri ako ga station dusubira munzu tugiye kubona tubona umuntu wari interahamwe ikomeye witwaga MUVUNYI araje arakomanze arazengurutse akomanga ku madirishya twanga gukingura abonye twanze gukingura aragenda mu minota mike tubona haje aba police bafite n’imbunda. Njyewe nari mbazi kuko nakoreraga kuri prefecture ya Kigali Ngali bari aba police baho  turishima cyane tubonye abantu bashinzwe umutekano tukavuga tuti aje kuntabara. Barakomanze duhita dukingura tubona bafite isura idasanzwe abana bagiye babahobera barabahirika  baraza njye n’umugabo baturyamisha hasi hanyuma barambwirango ningarame kunda yanjye bakajya bashingaho imbunda we bamushinga imbunda mu ijosi, abandi bajya mu cyumba aho ba bakobwa bari : umukozi hamwe na murumuna wanjye bo bararyamisha gutyo ariko hagira ubasigaraho. Bajya mu cyumba basahura amafaranga ibyashobokaga bizima baraza bakamubwira ngo nazane imbunda afite undi akamubwira ati ntayo mfite bati zana  twaje tubizi ko wamaze abantu imbunda ugemurira  abantu ku murindi n’ahandi. Basubirayo mu mwanya muto haza igitero cy’interahamwe zimwe zambaye nyinshi utamenya umubare. Baraza baradukinguza twanga gukingura babonye ko bidashoboka bamena ibirahure bamwe bazi aho twari dutuye yari inzu ifite ama dirishya menshi barayamenagura yose bakajya batera ama grenade mu madirishya ariko muri icyo gihe twari twihishe mu ga coridor noneho babonye batubuze bajya kuzana essence kuri ka ga station  bakajya batwika amarido na plafon birashya tuza kubura umwuka umugabo ati ubu ngiye gukingura mbiyahuremo ndebe ukuntu mugenda.  Twaramwangiye babonye batubuze bazana amapiki bahinga rwa rugi rwo kuri salon rwari rwabananiye, barumazeho amasaha 2 barurangije batugeraho umugabo ahita yirukanka abiteramo ahita ancinya icyara ngo ndebe inzira ducamo n’abana. Twahise tunyura iyo mugikari turashoka tugera mu gishanga. Icyo twumvise nuko twumvise ataka. Nageze aho mbura aho njya imvura yaguye aho ngiye banyirukana nabo bana nsa nugaruka mu rugo nsanga umurambo niho uri waranabyimbye nsubirayo nirukanka ndahunga numva binteye ubwoba. Mu gatsata hafashwe kare kuri tariki 12 Mata turamanukana n’abandi tujya za Butare twagenze iminsi nk’itanu n’amaguru turara mu mayira noneho umwana nza kumubyarira kuri prefecture i Butare ku itariki 30 mata. Twari kumwe n’izindi mpunzi zaturutse hirya no hino nizo zamfashije. Mukugaruka Butare bayifashe ku itariki 4 Gicurasi. Twaragarutse ba bana twaje kuburana aho nabyariye uriya mutoya nza kumenya ko hariumuryango witaga terre des hommes wabajyanye niho naje kubakura nyuma tugarutse hariya mu Gatsata dusanga itongo ribi cyane rimeze nabi. Nkabaza abantu aho baba bazi umugabo wanjye aho bamushyinguye bamwe bakambwira bati bamuciye umutwe bawuzengurukana Gatsata yose. Nkumva binciye intege nanga kubyemera ndakomeza ndabaza umuntu umwe aza kumbwira ngo bamushyinguye mu gikari aragenda arahanyereka. Nk’uko ntari nabona n’ubushobozi bwo kumushyingura najyaga mpasura buri munsi nkasanga inda zarashye amagufa ye aragaragara nibwo nitabaje aho nakoraga mbabwira ikibazo mfite baramfashije turamushyingura neza ubu ashyinguye ku rwibutso rwa GISOZI .

Rero ndashimira INKOTANYI za RPF zaturokoye zarwanye urugamba rukomeye urwo kuturokora n’urugamba rw’amasasu. Njye nifuza ko bariya bantu bishwe twazajya tubibuka, ikindi ndashimira guverinoma y’u Rwanda ihora ituzirikana umunsi ku wundi iradufata mu mugongo umunsi ku munsi, yaturihiriye abana bariga turabishima. Nk’abarokotse turongera gushima ijambo yavuze atangiza icyunamo perezida KAGAME ati : « Nimuhumure mwabuze abavandimwe,mubura ababyeyi ariko Leta irahari n’umubyeyi wanyu ». Turamushima rero ko iteka ituzirikana natwe nk’abarokotse ntiduheranwe n’agahinda dutere imbere twiyubake kandi abana bacu barangije babone akazi bajye bazirikana ineza leta yabagiriye bagire icyo bigomwa kugira ngo na barumuna babo bazashobore kwiga. 

Ubuhamya bwa Musonera Gilbert ufite umubyeyi we wishwe muri genocide yakorewe abatutsi mu rwanda 1994 wakoraga muri minecofin


MUSONERA Gilbert avuga ko  papa we yitwa MUSONERA Oswald akaba yarishwe muri Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, Gilbert avuga kandi ko ari gutegura igitabo na filme documentaire birimo ubuhamya bw’ibyabaye .
Gilbert avuga ko MUSONERA Oswald yari yarashakanye na Claire bakaba barakomokaga mu ntara y’uburasirazuba mu karere ka Kayonza ariko akavuga ko we yavukiye i Kanombe. Avuga ko yavukanaga n’abana barindwi ariko bose bakaba barapfuye akaba ariwe wenyine wasigaye.
Avuga ko abantu bashobora kwibaza uko we yarokotse ariko akaba ashima Imana yamukomeje. Avuga ko icyo gihe yize primaire na secondaire mu Rwanda bakajya bagenda babona ibintu bihinduka, hari itotezwa rikomeye cyane akegera bagenzi be akababaza ati: <<mubona iherezo ry’ibi bintu rizaba irihe?>>
Gilbert avuga ko yabwiye bagenzi be ngo nyamara umenya tuzanapfa,  akababwira ati: <<tugomba guhunga iki gihugu natwe tugakera itabaro nka bakuru bacu n’abandi bajyagayo mu nkotanyi >>.
Avuga ko nk’uko byari bimeze indangamuntu zabaga zirimo amoko, ariko avuga ko ikindi kibazo cyari gihari ari uko n’amakarita y’ishuri bari bafite yabagamo amoko bakibaza aho bazaca kandi ari groupe bikabayobera.
Gilbert avuga ko bagenzi be bamubazaga niba abona bizashoboka kandi nta nzira bazi, banafite amakarita arimo amoko  akababwira ati: birashoboka reka tugerageze mfite mubyara wanjye nzamubaza numve ko yadufasha. Baramubwira bati uzamubaze . Arababwira ati namwe muzitegure.
Gilbert avuga ko yabajije mubyara we akamubwira ati: birashoboka. Gilbert avuga ko byaje gukomera mu 1991 habaye imyigaragambyo i Remera interahamwe zikabirukankana icyo gihe yari ari kumwe na bashiki be babiri baratatana bari bagiye i Remera muri famille.
Avuga ko yaje kureba abona bitazashoboka , noneho nyuma abwira bagenzi be bashakisha ukuntu bagomba kugenda nubwo bitari byoroshye. Ariko barapanze baragenda, mu guhaguruka avuga ko yababwiye ati: << turagiye nibyo ,ariko se nituramuka dufashwe biragenda bite ? si ukutwica ?>> bati ni ugupfa nyine. Ariko kugirango badafatwa kubera ko bari bafite amakarita arimo amoko yarababwiye ati aya makarita tuyace dusigarane indangamuntu gusa ntakibazo.
Arababwira ati n’imodoka turi bugendemo ziraba zitandukanye, n’imyanya twicaramo iraba itandukanye kugira ngo batabona uburyo tugiye turi igikundi. Avuga ko icyo gihe hari mu 1992 mubyara we arabafasha abajyana mu nkotanyi n’ubwo inzira banyuzemo itari yoroshye .Avuga ko bageze mu nkotanyi babakiriye bakabigisha bagasobanukirwa.
Agarutse mu Rwanda Gilbert mu 1994 atabaye nk’abandi avuga ko akigera ahari mu rugo iwabo nko mu kwezi kwa munani ibyo yasanze birenze gusenya ahubwo ko ari uguhinga . Avuga ko yabajije ati ese nta n’umwe warokotse bati wapi. Ati nta n’ uwamugaye wasigaye ? bati reka da.
Gilbert avuga ko imbwa yabaga mu rugo iwabo ariyo basize ngo izamubwire amakuru , avuga ko yayisanze ku matongo akayihamagara ikamoka nka gatatu ikaza ikamukurura ipatalo we ntasobanukirwe n’ibyo imubwira , noneho hanyuma arayikurikira aho igiye abona imujyanye ku cyobo babashyizemo kiri aho mu rugo ubundi igahita yigendera ntiyongera kuyibona.
Avuga ko yagarutse ubundi agakomeza akazi k’igihugu bakurikije  amabwiriza bagendaga bahabwa, avuga kandi ko yasezeye akazi umwaka ushize akaba yari Chief Inspector of police muri police. Ubu akaba ari mu buzima busanzwe akaba akora muri mille colline muri department of security (mu ishami rishinzwe umutekano).
Gilbert avuga ko ibi yavuze ari incamake z’ibyo yanyuzemo ibindi akaba avuga ko azabishyira muri filme documentaire n’igitabo  ari gutegura .Yemeza kandi ko kuvuga amateka ya Genocide uba waranyuzemo ko bitoroshye ariko akavuga ko biba ari ngombwa kuyavuga kuko iyo avuzwe n’uwaturutse ahandi ( I kantarangi, I bwotamasimbi)  ko ayavuga nabi akayagoreka.
Avuga ko nyuma yagerageje kwisuganya n’imiryango imwe n’imwe harimo n’umukecuru warokotse akamwegera. Avuga ko yaje kugira amahirwe akabona ifoto ya papa we akayizana kuri MINECOFIN nyuma y’uko MINECOFIN yayabasabaga. Avuga ko nyuma yaje kubona andi mafoto ya famille( umuryango) we akemeza ko byibura iyo ayabonye hari icyo bimufasha.
Gilbert avuga ko ashima ubuyobozi bwa MINECOFIN uburyo bagerageza kubafasha, akibuka ko bagiye batambutsa amatangazo bashishikariza  abantu bafite ababo baguye muri Genocide bakoraga muri MINECOFIN kuzana amafoto. Ashima kandi gahunda bagenda babagezaho nko kwishyurira abana ishuri, no  kuremera.
Gilbert kandi agaruka ku cyifuzo bari batanze umwaka ushize ubwo bibukaga cyo  gushaka ukuntu babashyira hamwe ntibajye bahura umunsi wo kwibuka gusa, ahubwo ko bajya bahura bakamenyana bakibuka biyubaka, akaba yishimira ko bamubwiye ko iyo gahunda ihari.
Gilbert kandi nk’ijwi ry’umuryango w’abari bafite ababo bishwe muri Genocide yakorewe abatutsi bakoraga muri MINECOFIN mu cyifuzo cye, yifuza  ko n’ubwo barihira abana ishuri ariko bajya babafasha mu kurushaho kubaremera mu kwihangira imirimo kuko barangiza amashuri bakaguma aho ngaho, akaba asaba ko ku isoko ry’umurimo byibura  ayo mahirwe nabo ko bayabona kimwe nk’abandi kandi akizera ko bizakunda.
Mu gusoza ubuhamya bwe Gilbert ashimira  abantu uburyo baba baje kubafata mu mugongo n’ubwitange baba bagize kandi agasaba bagenzi be gukomera no gushikama n’ubwo bitoroshye ukurikije amateka banyuzemo.

Ubuhamya bwa Mukabatsinda Anatolie uhagarariye imiryango y’abari abakozi bakoraga muri minecofin bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi mu rwanda 1994

                        
MUKABATSINDA ANATOLIE avuga ko ari umufasha wa Nyakwigendera BIMENYIMANA Theoneste wahoze ari umukozi wa MINECOFIN akaba yarakoraga muri comptabilite yishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994.
Anatolie avuga ko nyakwigendera yamusiganye abana batatu bato cyane, umwe akaba ariwe washoboraga kwigenza wenyine avuga ko byari bigoye kuri we kuba yabasha guhungana abana batatu harimo abadashoboye kwigenza ariko akavuga ko byashobotse.
Avuga ko yakoze urugendo rurerure kugirango agere mu Burundi kuko ariho yahungiye akaba yarahagurutse ku itariki umunani z’ukwezi kwa kane mu 1994 akagera mu Burundi ku itariki ya 25 z’uko kwezi, ahamya ko urugendo yakoze ari rurerure cyane ataruvuga ngo arurangize mu mwanya muto afite, avuga ko yibanda ku ntego yo kwibuka y’uyu mwaka “kwibuka turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside”.
Ahamya ko asa nk’uwarokotse inshuro eshatu Jenoside yakorewe abatutsi. Iya mbere yemeza ko yayibwiwe n’ababyeyi be kuko we yari muto cyane, mu 1963 habayeho kongera kwirukana abantu bari bahungutse kubera Jenoside yakorwaga mu 1959. Avuga ko iyo yayirokotse.
Mu 1973 avuga ko n’ubwo atari mukuru ariko abyibuka, ahamya ko icyo gihe mu mashuri bahagurutsaga abatutsi, bakavuga bati << abatutsi bahaguruke n’abahutu bahaguruke>>. Anatolie avugako icyo gihe atari azi umututsi cyangwa umuhutu icyo aricyo.
Yemeza ko umwarimu bari baturanye wamwigishaga we yamurekaga ntahaguruke, Anatolie kandi avuga ko mu gihe cyo gufata ubutegetsi bwa Habyarimana habayeho intambara mu mashuri.
Avuga ko mu gace yari atuyemo yiga muri primaire abana bigaga hamwe baje bakamufata bakamusiga ibyondo ku myenda ye bakavuga bati << uyu ni umututsi>>. Avuga ko batamukubise ariko bakamusaba gutaha kubera ko ngo ari umututsi.
Amaze gutaha kubera ko yabanaga na Nyirakuru yaramubajije ati << umututsi ni iki ?>>. Avuga ko Nyirakuru ntacyo yamusubije ahubwo amubwira ko aramwoherereza ise. Yemeza ko iyo Jenoside nayo yayirokotse kuko hari abapfuye icyo gihe, cyane cyane mu mashuri makuru.
Agarutse ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka yo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, Anatolie yemeza ko mu 1990 inkotanyi ziteye bazaga kubareba aho bari bakababwira bati << bene wanyu baje, zene zanyu zaje, none mwiyimbire>>. Akaba ariko bababwira.
Avuga ko nyakwigendera Rwigema amaze gupfa bafashe isanduka ariko atazi ibyo bayishyizemo baza kubakurubana ngo bagende bajye kumuhamba nibo bamwishe. Icyo nacyo avuga ko yari ingengabitekerezo ya Jenoside gufata umuntu waguye ku rugamba bakaza bababwira ngo nibo bamwishe kandi batigeze bava aho.
Yemeza ko ikindi kigaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside no gutegurwa kwayo ko mu 1993 ba Bucyana bamaze gupfa bafataga za tracte(ibaruwa itagaragaza uwayanditse) bakazishyira ku madirishya ziriho liste(urutonde) rw’abagomba gupfa.
Anatolie avuga ko umugabo we nyakwigendera BIMENYIMANA Theoneste ko nawe yari kuri urwo rutonde rw’abagomba gupfa. Avuga ko nyakwigendera atatekerezaga ko nawe yagombaga gupfa kuko yari ari mu ishyaka rya MRND kandi bizwi ko hazapfa umuntu uri muri PL.
Ahamya ko mu mpera zo mu mwaka wa 1993 no mu ntangiriro zo mu mwaka wa 1994 hagaragaraga ikintu cyo gutegura Jenoside, kuko habaga inama zigatumizwamo abantu kandi bamwe wababaza bakavuga ko bavuye mu nama zo kwica abatutsi.
Avuga ko we hari uwabimubwiye ngo tuvuye mu nama zo kwica abatutsi ariko abakiga twabananiye ntituzabica. Undi nawe wari burugumesitiri aravuga ati:<< ariko murabona nabura kujya gutwara imbunda ngo nje gufasha abantu bishwe n’inzara?>>. Avuga ko wabonaga hari ibintu bitegurwa.
Yemeza kandi ko hari interahamwe zitozaga zambaye amadarapo zivuga ko zitoza kuzajya ku rugamba. Avuga ko zitorezaga aho ngaho ubona zisa nk’izitoza kwica. Ahamya ko bazanaga imbunda nyinshi ukabona ko ari ikintu gitegura ubwicanyi buzaba.
Avuga ko icyo yibuka ku ngengabitekerezo ari uko mu gutanga imyanya mu mashuri wasangaga uwambere, uwakabiri,uwagatatu(…….)bamutaruka ugasanga bafashe uwa munani uwakenda,(…)babonye ishuri kubera ko atari abo muri ubwo bwoko bw’abatutsi. Icyakora abakobwa bakavuga bati mujye mubihorera abo ngabo bo twabagira n’abagore.
Avuga ko mu 1994 Jenoside igiye gutangira ikintu cyagaragaje ko abantu bazapfa ku bwinshi ari uko batangiye kujya bafata abantu bakavuga ngo ni ibyitso kandi bagafata abo bita abatutsi bonyine bakabafunga. Akavuga ko byagaragaraga ko hari ikintu kiriho gitegurwa.
Anatolie avuga ko ikintu atekereza cyaba cyaratumye abasha kurokoka ari uko mu 1994 hageze yagiye gusura ababyeyi be n’abana, babaga ku mupaka w’u Burundi mu karere ka Nyaruguru kuko hari opportunity (amahirwe) yo kuba wahunga vuba kuruta umuntu uri hagati mu gihugu.
Avuga ko yasabye umugabo we ko bajyana akababwira ngo nibagende azabasangayo. Yemeza ko indege ya Habyarimana imaze kugwa abantu bose bababwiye bati murapfuye murarangiye, avuga ko guhita bababwira ko bapfuye bashize ari uko n’ubundi bari bazi ko bagomba gupfa cyangwa se ko cyari ikimenyetso kigaragaza ko nikiba bagomba gupfa.
Ahamya ko aho yari ari I Nyaruguru mu gitondo cyo ku itariki zirindwi wahitaga ubona imyotsi y’amazu bamaze gutwika, bivuze ko ayo mazu atatwitswe ari ikintu gihubutse ahubwo ko ari ikintu cyari cyateguwe kijyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Akavuga ko ari ikintu gisa nk’icyakorwaga mu 1959 no mu 1973.
Avuga ko ikindi kigaragaza itegurwa rya Jenoside ari uko abantu batari babizi bari mu bwoko bw’abahutu ko bahungiye mu maparuwasi hakaza icyiciro cy’abandi babizi bari basigaye mu ngo bakababwira bati nibaze barahunga bahunga iki. Ngo nibabise abo batutsi.  Avuga ko baje bakabacyura n’amatungo yabo n’imyaka n’ibindi bari bahunganye.
Anatolie avuga ko hari ikipe y’abantu bateguye Jenoside bazi neza n’ukuntu igomba gukorwa, avuga ko batari barabibwiye abantu bose kuko bangaga ko ahari inkuru yamenyekana ikaba kimomo abantu bose bakabimenya.
Avuga ko ukuntu ingengabitekerezo ikomeza ari uko nyuma yararokotse mu 1994, Guverinoma yaragiyeho bagiye kwibuka, umusaza Twagiramungu agafata ijambo akavuga ati:<< agahinda k’amezi ane>>. Anatolie avuga ko nyamara n’iyi minsi imyaka 22 ishize abantu bagifite agahinda.
Anatolie avuga ko yavaga inda imwe n’abana barindwi , bane bakaba barabishe bagasigara ari abana batatu. Akavuga ko bishe mukuru we n’abana be batanu n’inda ya gatandatu yari atwite yenda kuvuka, bica basaza be babiri na murumuna we bamukurikiraga.
Avuga ko musaza we wamukurikiraga (directement) atajya amwibagirwa, ahari kubera ko banganaga, yemeza ko na n’uyu munsi iyo abonye umusore utambutse ufite isura nk’iye wo mu kigero nk’icyo yari arimo ko ashobora guhagarara akareba ko atari we. Kandi akemeza ko amubona muri image(mu isura) y’icyo gihe 1994 .Avuga ko mu 1994 ahabona nk’aho ari umunsi umwe ushize.
Anatolie avuga ko iyo aronse umugabo we amubona nk’aho ari muri kiriya gihe cyo 1994 bagenda mu nzira cyangwa bicaye muri salo(saloon) agahamya ko ndetse hari igihe arota amubaza ati :<< ariko se ahantu wari waragiye iyi minsi yose ntutubwire aho uri ntana telephone yari ihari aho hantu ?>>.
Avuga ko bitumvikana ukuntu umuntu yatekereza ko agahinda ka Jenoside kashira mu mezi ane gusa, Ahubwo ko we no kuba abasha guhagarara imbere y’abantu ari uko hari ikintu yiyubatsemo gikomeye. Avuga ko nk’umuntu wari wasigiwe abana batatu iyo aba nta gatege afite mu mutwe batari kubasha no gukura.
Ahamya ko ikimukomeje cyatumye abo bana babasha gukura ndetse yabwira na bagenzi be ko ari uko bafata Jenoside nk’ikintu cyabayeho ariko kitagomba kubaherana cyangwa ngo kibatware nk’uko abishwe bagiye. Yemeza ko umuntu anamubwiye ngo navuga aramwica yamubwira ati<< nibura njyewe nakicwa kuko navuze ntabwo nazira ubusa nk’uko abandi bazize ubusa nk’abari mu nda, abana bato bazize ubusa yewe n’abari bakuru nabo bazize ubusa kuba barazize uko bavutse nta cyaha bakoze>>
Avuga ko gutegura Jenoside byabaye kuva kera kuko mu 1993 yaje mu nama ya URAMA i Kigali icyo gihe NDADAYE perezida w’u Burundi arapfa umwe mubayoboraga icyo gihe aravuga ati <<bagize vuba tukarangiza n’izi nyenzi zose>>. Avuga ko yaje gusobanukirwa nyuma icyo yashakaga kuvuga ko izo nyenzi zigomba gupfa ngo ko arizo zishe NDADAYE.
Ikindi kigaragaza ingengabitekerezo yabagaho avuga ko yigeze kugira inshuti y’umuhungu w’umukiga, akamubwira ko badashobora kubana ko kizira kikaziririzwa iwabo kubana n’umututsikazi(….).
Anatolie asoza ubuhamya bwe ashimira Leta y’u Rwanda kuba hari ugihagaze, kuba hari ukivuga, kuba abana barakuze(…) Ashima Leta y’u Rwanda yashyizeho kandi shelter program (gahunda yo kubakira abacitse ku icumu).
Avuga ko agihunguka babaga mu cyumba kimwe na salo(saloon) ari abantu cumi na babiri akavuga ko ntaho byari bitaniye no muri shitingi bari bari. Ariko akishimira ko uyu munsi bafite aho baba.
Ashimira Leta y’u Rwanda kandi ko yashyizeho gahunda y’uburezi n’ubwo uburezi bwa Leta y’ubumwe butagenewe abacitse ku icumu gusa, ariko ko abacitse ku icumu bashyiriweho FARG yafashije abantu bose batari bafite umuvandimwe basigaranye cyangwa n’undi babasha kwiga kubari bagifite umutwe ukomeye ubu ni abagabo abandi ni abagore.
Ashimira Leta y’u Rwanda ko yashyizeho gahunda y’umushinga kubari bamaze gukura batagishoboye kwiga babasha kugira icyo bakora. Ashimira Leta kandi ko yashyizeho gahunda y’ubuzima yafashije abantu benshi bari barakomeretse kuba bakiriho n’ubwo ubu hari abakiri mu bitaro.
Ikindi ashimira Leta y’u Rwanda ni uko yashyizeho gahunda yo kwibuka , avuga ko we agikora muri Ministere y’imibereho myiza babitangira bajyaga bafata udusanduka dutoya akaba aritwo bashyiramo imibiri ubundi bakajya gushyingura.
Avuga ko Leta y’u Rwanda yatumye babasha kubona imibiri y’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi bakabashyingura. Avuga ko uwe yamushyinguye mu 1994 kuko we bahise bamwereka aho bamushyize mu ruhavu rw’inzu, avuga ko yamushyinguye mu irimbi rusange kuko gushyingura nk’uko bikorwa ubu byari bitarabaho. Ariko akavuga ko agira ikibazo cy’abandi bantu be atabonye, agatanga urugero ko iyo akibona musaza we, ubu ataba agihura n’abandi basore basa ngo areba ko atari we. Avuga ko kuba abacitse ku icumu babasha kubona ababo aho bari bakabashyingura mu cyubahiro ko ari ikintu cyubatse abacitse ku icumu cyane.
Mu gusoza ubuhamya bwe Anatolie ashimira cyane MINECOFIN ku bw’igitekerezo cyo gushyiraho gahunda yo kwibuka, akemeza ko igihe cyose icyo gitekerezo kizaba kikiriho bazahora bibuka buri mwaka ndetse n’abazabasimbura. Ashimira cyane ababigiramo uruhare bose.
Avuga kandi ko ababyeyi bahari baje kwibuka bamutumye ngo avuge ko nabo mu gikorwa cy’ubutaha cyo kwibuka bazagiramo uruhare rugaragara bituma kwibuka bizaba ikintu kibubaka.

Ubuhamya bwa Liliane ufite umuvandimwe we wishwe muri genocide yakorewe abatutsi mu rwanda 1994 wakoraga muri minecofin

Lyliane avuga ko ari umuvandimwe w’uwitwa SHIRIKISHO Jean Bosco wari umushoferi muri MINECOFIN akaba yarishwe muri Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Lyliane avuga ko mu rugo iwabo hari mu Gatenga haruguru ya MAGERWA , akemeza  ko mbere gato y’uko Genocide itangira bari babanje kubatera Grenade iwabo mu rugo igihe uwari perezida wa CDR yapfaga, ubundi bakahahunga bakajya gucumbika ahantu I Remera.
Avuga ko igihe bari bacumbitse I Remera  abantu bari baturanye ko aribo bafashe iyambere bajya kubareba, barabahumuriza bati nibahumure bagaruke ntabazagaruka kubatera ubundi papa wabo abyumva vuba baragaruka.
Lyliane avuga ko bakimara kugaruka mu rugo nta minsi yashize Genocide igahita itangira, Avuga ko interahamwe Genocide ibaye ku italiki zirindwi zageze mu rugo iwabo SHIRIKISHO zigahonda inzugi  zibasaba gukingura, ubundi papa wabo akabyanga akavuga ati sindi bukingure n’ubundi ikibazanye ni ukunyica munyicane n’umuryango wanjye mutagiye kudutatanya ngo munafatire abana ku ngufu . Lyliane avuga ko hari abana b’abakobwa benshi.
Avuga ko Shirikisho yavukanaga n’abana 11 hakaba hararokotsemo abana batanu gusa, Lyliane avuga ko igihe papa wabo yanze gufungura bamennye ibirahure by’amadirishya n’inzugi ubundi bamenamo essence(lisasi) mu nzu , n’ikiniga cyinshi Lyliane avuga ko bamaze gusuka essence  mu nzu bahise bateramo grenade(gerenade)  habamo imiborogo barashya kuko ntakindi bashoboraga gukora.
Lyliane avuga ko umukecuru nyina wabo wari urimo, we atabashije kwihangana akaba yarasohotse muri uwo muriro ageze hanze ahura n’abari aho ubundi baramurasa. Avuga ko abandi bose bagera kuri makumyabiri, harimo abakozi n’abandi baragiraga inka bari aho munzu ko nta n’umwe wabashije kurokoka  bose bapfiriye aho.
Lyliane avuga ko ababashije kurokoka ari abana batari baraye mu rugo aho iwabo harimo mukuru wabo wari warashatse wabaga I Remera , undi yari ari Kimisagara ku kiriyo, hari nyina wabo wari umaze iminsi apfuye, avuga ko ari uko abarokotse bagiye barokoka kubera ko batari baraye mu rugo.
Mu mugusoza ubuhamya bwe Lyliane asaba abantu kwibuka biyubaka kuko ibyabaye ari amateka atagomba kwibagirana, asaba abantu kandi ko bagomba kwigisha abana kugira ngo ibyabaye bitazasubira.