Kwibuka 23 Ikiganiro ku Mateka ya Jenoside

Nkuko mubizi ni icyumweru cy’icyunamo twunamira inzirakarengane zazize  Jenoside yakorewe abatutsi hashize imyaka 23; ubu duhuriye ahangaha kugira ngo tuganire kuri ayo mateka amenshi turayazi ariko iteka tugenda twunguka ibyo tutari tuzi, tukaniyibutsa kugira ngo twese hamwe duharanire ko amahano nkayo atazongera  mu gihugu cyacu ndetse twifatanya n’ibindi bihungu kugira ngo n’ahandi hose bitazaba. 

Nk’uko tubimenyereye icyi cyumweru dufite gahunda zitandukanye mu gihugu harimo ibiganiro bikubiyemo amateka  ya Jenoside yakorewe abatutsi, ingengabitekerezo uburyo yahanzwe n’uburyo yigishijwe kugeza aho igeze ku ntego yayo ndetse n’imitegekere n’imiyoborere y’ u Rwanda mbere ya Jenoside na mbere y’ubukoroni, igihe cy’ubukoroni na nyuma y’aho nayo ariyo yateguraga imigambi y’umubisha yo gutsemba abatutsi. Dufite gahunda yihariye nk’uko dusanzwe tubikora buri mwaka wo kuzibuka abahoze ari  abakozi ba MINECOFIN ndetse n’inzego zari ziyishamikiyeho iyo ikazaba mu gihe cyayo ariko uyu munsi twahuriye aha kugirango tuganire kuri ayo mateka akubiyemo ibyo byose uburyo u Rwanda rwari ruyobowe, rufite ubumwe, abakoroni baje bakabivanga bagategura gahunda yamaze hafi imyaka ijana(100) kugeza ubwo Jenoside ishobotse mu gihugu.

Uyu munsi dufite amahirwe yo kugira  umutumirwa w’inararibonye Hon. GASAMAGERA umunyarwanda ukuze nk’uko mubibona azi byinshi: ibyo yabonye, ibyo yasomye, yabaye umuyobozi mu nzego zitandukanye yabaye prefet, ubu muri iki gihe ni nka guverineri w’intara, yabaye senateri mu nteko inshinga amategeko ubungubu ayobye ikigo EREMAI cyahoze ari RIAM kandi n’umuntu utanga inkunga ye mu bintu bitandukanye byubaka igihugu. Agiye kutuganiriza rero ariko mu by’ukuri si amasomo gusa,  umwanya nk’uyu n’ukugira ngo haboneke n’umwanya wo kuganira muri rusange kubaza ibidasobanutse ndetse no gutanga ibitekerezo.

Murakoze Nyakubahwa MINISTER, banyamuryango mugari wa MINECOFIN nagira ngo mbashimire ubutumire mwangejejeho kugira ngo tuganire uyu munsi mu buryo bworoshye ibi bihe turimo abantu baba baremerewe cyane guhagarara ukucisha abantu amagambo sibyiza niyo mpamvu nahisemo gutegura udu slide dukeya tuza kwifashisha ababashaka kuza kwegera mugasoma. Ndifuza ko umwanya munini waba uwanyu niba hari ibyo mwanyongerera kubyo tuganira niba hari se ibyo mwasobanuza bindi birenze ibisobanuro negeranije hariya turi busobanure icyo gihe turaba dufite umwanya uhagije.

Kuvuga amateka yitegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe abatutsi ukabivuga mu minota 20 ibintu byatwaye ubuzima bw’igihugu mu myaka irenga mirongo, ntabwo byoroshye ariko turi bugerageze kubihina. Iyo tuvuga ubumwe bwabanyarwanda ngira ngo ahari abato bagira ngo turimo turakabya cyangwa se turi kuvuga ibintu bitari byo. Ubumwe bw’abanyarwanda njye mbubona uburyo bari babanye imyaka na yindi aho umunyarwanda yabonaga undi akamubonamo umuvandimwe akamubonamo umuntu yisangamo. Njya ntanga urugero nigeze kuba ndi mu gihugu kimwe mu bihugu duturanye ndagenda ngera hafi rwose ariko nzakugenda muri gari ya moshi ngenda mu mwanya wa 3 aho bita muri third class hakundaga kugeramo abajura njye niyo mafaranga nari mfite ntakundi nari kubigenza nagezemo bancuza ibyo nari nambaye byose nta n’ubwo bambabariye ngo basigire n’akambaro k’imbere bansigira noneho cyakora umwe muri bo ampa ikintu gicitse ndakifureba ngeze aho ngaho najyaga mvamo sinari guhamamo noneho nsohotse ngeze hanze nikorera amaboko ndavuga nti Mana y’i Rwanda noneho ibi ndabikizwa niki? Hari umukecuru aho ngaho wacuruzaga utuntu tw’amandazi turiya abana barya arandeba ati mwana wa igira hano kuva ubu ubimenye uri umwana wa musaza wanjye waruje kunsura ntugire indi nkuru uvuga mbifata ntyo agatenge yari yambaye ndagakenyera aranjyana aho yaratuye atunzwe n’umugabo we utunze abagore 14 ariko we yarashaje ngira ngo we yari yamurongoye kera yewe nta n’ubwo yavugaga ikinyarwanda yavugaga ikinyarwanda gishaje rwose hari muri 1974 uwo muntu yarafite nk’imyaka 70 ababwira ibyanjye banteranirza amafaranga bangurira indi myenda bampa amafaranga y‘urugendo ndakomeza uwo muntu ahanu twari duhuriye ni hamwe nuko yari umunyarwanda nanjye ndiwe yewe nta nubwo yarebye ngo ndi umuhutu cyangwa ndi umututsi rero ubumwe bw’abanyarwanda njyewe mbwumva gutyo mbwumva ko ari uburyo abanyarwanda bari babanye buri wese yiyumva mu wundi. Uko niko abanyarwanda babagaho indangagaciro zarangaga abanyarwanda harimo imwe ikomeye cyane yari ubupfura bantu muraha igisobanuro cy’ubupfura kiragoye kukivuga.

Ejo bundi nyuma ya Jenoside umuntu waturutse hanze yaraje akaza umwana ugomba kuba yararokotse cyangwa se yiturukiye mu cyaro ahantu ashobora kuba ari mu bahizwe cyangwa yaranahigwaga umwana aramukorera hashira nk’ibyumweru 2 umwana akamubwira ati ndasaba agahushya ko gutaha undi ati ariko ko uhora usaba agahushya bizagenda gute? ati se ubundi iwanyu mufite abana bangahe? ati dufite 5 ati se uri imfura? umwana arabirambirwa umwana ati kubera ko mama yari umututsikazi ariko data yari umuhutu ubwo urumva aho yumviraga ubupfura. Mwumve rero kera ijambo impfura ko ryavugaga ubumwe, ryavugaga umuntu uko agomba kwitwara byasabaga imbaraga nyinshi ariko aho byageze ko abana bumvaga ubupfura bushingiye ku moko ibi rero n’ibintu bikomeye mu mateka.  Ibi rero byatumye abazungu, abadage baranaturetse twiyobora uko badusanze, ariko ababiligi baraje babikuraho ariko n’abadage karimo nubwo bwose baretse imiyoborere yacu tukayikomeza bashakaga kuyigenzura ku buryo bashyiraga kuri buri muyobozi undi wo  kumugenzura cyane cyane mu nzego zo hejuru. Ababiligi bo rero babishenye ku bwende babishaka ntawe usenya ideology ahubwo ayisimbuza indi. MUSENYERI niwe wazanye ideology y’amoko agira ati abatutsi bazi ubwenge abahutu barahubuka, umubiligi we aranabyandika no bitabo (indangamuntu za kera). Nyuma haje evolution yo kuvana ubutegetsi ku batutsi bakabushyira ku bahutu mu myaka ya za 1940-50 ndetse n’umwami RUDAHIGWA yakoze hasi kuko yaciye bimwe mu bimenyetso kugira ngo bakomeze benyegeze ibyatanya abanyarwanda akuraraho ubuhake abagaragu bagabana na bashebuja hahise hajyaho ikintu cy’ubureshye  mu muryango nyarwanda. Hari amashyaka 20 ariko amenshi yarashingiye ku bwironde bw’abantu bamwe na bamwe bitwa ko ari abanyabwenge bireberaga mu byo batandukaniyeho. Aya mashyaka rero yatugejeje muri 1959 revolution y’abahutu nyuma yaho ibyo bitekerezo byivangura byahawe intebe abahutu bari ku butegetsi noneho batanya abantu kurushaho bwa bwicanyi burakomeza muri za 1960-63-67. Ibi bitekerezo by’ivangura no gukuririkirana abahigagwa cyane cyane abatutsi kuko aribo bahigwaga byateye iyicwa ry’abantu kuva 1963-64 nibwo bwa mbere ijambo Jenoside ryavuzwe mu Rwanda abashakashatsi bavuga ko hishwe abantu hagati y’ibihumbi 25 na 35 kuburyo abantu babikurikiranaga cyane aribwo baregaga ko mu Rwanda hari kuba Jenoside.

Muri Bugesera hari indwara yaterwaga n’agakoko kitwa tse-tse habaga inyamanswa inzovu, intare ntawahingaga ngo yeze. Kuva rero muri iriya myaka abahunze muri za 60 basabaga iteka gutaha bakabinyuza muri l’ONU, mu bihugu bimwe na bimwe nk’ ububiligi bikanga ntibyumvikane n’abashaka kugira inama ubutegetsi bwariho icyo gihe bakabatera utwatsi muri 67 niho habaye igitero cya mbere cy’abantu bari barahungiye za Burundi bashaka gutaha ku ngufu baje barwana bagera Kanzenze icyo gihe ubutegetsi bwari buriho bwari bukomeye bufite imbunda noneho bafata umusirikare w’umututsi w’umu officier aho aba ariwe bohereza kurwanya inyenzi aragenda arazirwanya arazitsinda akaba ari umugabo bitaga RUHASHYA (inyenzi) kugeza mu myaka ya za 87 nibwo RPF inkotanyi yagiyeho nk’uburyo bwo kwegeranya izo association zari hirya no hino. Ubwo byabaye ngombwa ko barema igitero kugira ngo botse igitutu u Rwanda.  Icyo gitero cyari icyo kumvikanisha impamvu abantu bagomba gutaha ariko bageze no mu gihugu babaha amakarita y’impunzi. Hari imvugo ya HABYARIMANA yavugaga iti: “ikirahure cyuzuye niwongeramo amazi arameneka”.  KAYIBANDA uwahoze ari umukuru w’igihugu ati: “Abatutsi nibapima gutaha ku ngufu abari mu gihugu tuzabica tubamare  hagati aho icyi gitero cyatumye noneho haba Jenoside kumugaragaro urugamba rwo kubohora igihugu rwahereye mu majyaruguru. Ibi rero n’igisobanuro cya Jenoside ni nko gufata abantu ubaziza itsinda barimo, gukomeretsa bikabije ku mubiri cyangwa kubaziza ibyo batekereza, ukamuhora idini arimo, gukusanyiriza ibantu bitsinda rimwe mu buzima bubi, gushyiraho uburyo bubuza abo bantu kubyara byanabayeho muri Jenoside bashyingira abantu barwaye SIDA abantu bayirwaye bagafata abatutsikazi ku ngufu kugirango batazongera kubyara.

Itegurwa rya Jenoside rero ni umurongo mugari w’ingengabitekerezo yatangiye kera guhera mu bihe bya gikoroni bagendaga batanga ubusobanuro bw’uko abantu badasa. Abahanga berekanye uko u Rwanda rufite abaturage benshi bumvikanishaga ko umututsi ko ari uwo mu mahanga, umuhutu yavuye muri TCHAD. Umuhutu yaje mbere umututsi aza nyuma. Ibyo bintu ukabyigisha mu myaka 100 ugasakaza ingengabitekerezo hose nutayishyigikiye bikamujyamo, bakabeshya abaturage bati nunamwica uzafata ibye. Gregori yaravuze  ati: “Iyo bategura Jenoside ikintu baheraho ni ugutegura uburyo bazayihakana, ari nayo mpamvu y’ibi bibazo by’inyito dufite uyu munsi.  Urugero bati namwe murakabya, abantu 500 nibo batuma muba gutyo kuko se ahubwo bapfa? hari radio yitwa KANGURA yari igamije gukangura abahutu kwanga urunuka abatutsi, umwanzi ni umututsi n’ufatanije nawe wese. Bakora noneho urutonde rw’abazicwa ugasanga muri buri selire inzu ku yindi hazwi abantu bagomba kicwa, hakabaho no kugerageza Jenoside, hageraho noneho igihe cyo kurimbura bikaba aribyo byabaye mu 1994 mu mezi atatu, hakagera noneho iyindi phase yo guhakana, kutemera ko itabaye, kwibasira abatanga buhamya umuntu wabibonye kuburizamo ibimenyetso, kugabanya ubukana bwayo. Mu Rwanda ho hari ibyiyongeramo nk’amategeko 10 y’abahutu ingengabitekerezo y’ urwango mu mashuri bikigishwa ngo abahutu bahetse abatutsi ngo bikoreye isyhano, kudakosora amateka mabi noneho ayo mateka agahabwa intebe abantu ntibahanwe ahubwo ubikoze akumva ko akoze neza. Hanyuma ibyitso byabaga ari 8000 hagapfa 2000. Itangazamakuru naryo ryabigizemo uruhare noneho baza kuzana ikitwa “auto defense civil” iyi yari ishyano, yari njyewe nawe ni ukuvuga ngo ntiwashoboraga kubikora ntabivuze, byari bibi cyane kuko nta muntu washoboraga kwinjira iwawe bitamenyeshejwe  uwo mwanya. Uruhare rero rw’amashyaka ya politike ikitwa power kimaze kuza ikaba yarazanywe n’ubusambo bw’amashyaka ari iyo position za PSD,PR , noneho Habyarimana akajya afata umuntu ufite influence cyane. Abantu rero bakajyaho bati ihanuka ry’indege  ya Habyarimana niryo ryateye iyicwa ry’abantu, ukibaza uti se no muri 63 indege yari yaguye? hanyuma ibyaha byahamye abantu bishe abandi bagera muri miliyoni n’ibihumbi Magana atandatu na mirongo irindwi ariko dosiye zari zihari zari muri 2 000 000 , ni ukuvuga ngo hari abahamwe n’ibyaha hari n’abatarahamwe nabyo bitavuga ko batakoze Jenoside nta Jenoside ishobora kuba Leta itayigizemo uruhare. Ikindi nukuntu imiryango mpuza mahanga yadutereranye.

Mu gusoza ndavuga ko politike y’ivangura yabigizemo uruhare, yego nitwe twabikoze ariko abakoroni babyigishije igihe kirekire birafata natwe tukabyigisha abandi.  Icyo Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda ishyize imbere ni ugusigasira ubumwe bw’abanyarwanda. Perezida KAGAME yabivuze neza ati “Twahisemo ibintu 3:UBUMWE bw’abanyarwanda, gutekerereza igihugu tukagiterereza mu buryo bugari, ikindi nuko amateka akwiye kutubera amasomo ikintu cyose umuntu agiye gukora agatima kagasubira impembero”. Nsoza mbihanganisha muri ibi bihe turimo. Murakoze

Twandikire

....Under Construction.

This email address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it.

Kwibuka 21

 

 

 

Turibuka Kunshuro ya 21, Jenoside yakorewe abatutsi
Kwibuka ni umwanya wo kunamira, gusubiza agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, no gukora ibindi bikorwa byihariye bigamije guhangana n’ingaruka zayo. Ni n’umwanya wo kuganira ku bikorwa bibi byabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kubisesengura no kubivanamo amasomo. Uyu mwaka, Kwibuka ku nshuro ya 21, byibanda ku kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi, turushaho gushimangira ukuri kwubaka umuryango nyarwanda, kwegera abacitse ku icumu, kubafata mu mugongo no kubafasha gukemura burundu ibibazo bafite bikomoka kuri Jenoside.
Abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi barimo abantu ku giti cyabo, n’amashyirahamwe atanga amakuru y’ibinyoma ayanyujije cyane cyane kuri Interineti no kwandika za raporo ziba zikubiyemo ibinyoma kugira ngo bahishe ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, bashaka kwibagiza uruhare rwabo cyangwa urw’inshuti zabo z’abajenosideri. Guhisha nkana ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, gushyira ingufu mu bikorwa bigamije gusenya ibyo Leta yayihagaritse yagezeho, gufatanya n’imitwe y’iterabwoba ikorera mu bindi bihugu byo ku Isi ni bimwe mu bikorwa bigenda bigaragazwa n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Amahoro, umutekano n’ibindi byiza u Rwanda rwigejejeho ku mbaraga z’abanyarwanda, niko KURI kugomba guhabwa intebe no gushyigikirwa, bikaba bigomba kutubera impamvu yo guharanira kwigira no kwishakira umuti w’ibibazo Igihugu gihura nabyo binyuze muri gahunda zitekerejwe n’Abanyarwanda.

 

 

 

Kwibuka 22

Turibuka ku nshuro ya 22, Jenoside yakorewe abatutsi.
Kwibuka ni umwanya wo kunamira, gusubiza agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, no gukora ibindi bikorwa byihariye bigamije guhangana n’ingaruka zayo. Ni n’umwanya wo kuganira ku bikorwa bibi byabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kubisesengura no kubivanamo amasomo. Uyu mwaka, Kwibuka ku nshuro ya 22, byibanda ku kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, turushaho gushimangira ukuri kwubaka umuryango nyarwanda, kwegera abarokotse Jenoside, kubafata mu mugongo no kubafasha gukemura burundu ibibazo bafite bikomoka kuri Jenoside.
Abafite ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi barimo abantu ku giti cyabo, n’amashyirahamwe atanga amakuru y’ibinyoma ayanyujije cyane cyane kuri Interineti no kwandika za raporo ziba zikubiyemo ibinyoma kugira ngo bahishe ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, bashaka kwibagiza uruhare rwabo cyangwa urw’inshuti zabo z’abajenosideri. Guhisha nkana ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, gushyira ingufu mu bikorwa bigamije gusenya ibyo Leta yayihagaritse yagezeho, gufatanya n’imitwe y’iterabwoba ikorera mu bindi bihugu byo ku Isi, ni bimwe mu bikorwa bigenda bigaragazwa n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Amahoro, umutekano n’ibindi byiza u Rwanda rwigejejeho ku mbaraga z’abanyarwanda, niko KURI kugomba guhabwa intebe no gushyigikirwa, bikaba bigomba kutubera impamvu yo guharanira kwigira no kwishakira umuti w’ibibazo Igihugu gihura nabyo binyuze muri gahunda zitekerejwe n’Abanyarwanda.

Ijambo r'Ibanze

Tubahaye ikaze ku rubuga Nkoranyambaga rwashyiriweho kwibuka abacu bahoze ari abakozi ba Ministeri y’Imari n’igenamigambi.
Mbanje kubasuhuza mbifuriza amahoro y’Imana no kwihanganisha muri iki gihe twibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni ku nshuro ya makumyabiri n’ebyiri twibuka abacu bazize jenoside yakorewe abatutsi aho abasaga miliyoni bahasize ubuzima.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti:  “Turwanye ingengabitekerezo ya Jenoside”.
Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ingaruka zikomeye cyane ku gihugu cyacu n’abanyarwanda muri rusange ariko by’umwihariko, abayirokotse.
Jenoside yatuvukije ababyeyi, abana, abavandimwe, inshuti nabo twakoranye.
Nkuko twabibasezeranyije, twifuje kugira uburyo bwa buri munsi buduhuza kandi bukanadufasha kubana hafi. Ni muri urwo rwego twashyizeho urubuga nkoranyambaga duhuriyeho aho twasangira ibitekerezo, amashusho, imyirondoro n’ubuhamya ku bahoze ari abakozi ba Ministeri y’Imari n’igenamigambi mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Uru rubuga kandi ruzadufasha kugenda dusangira imibereho y’abarokotse, aho bageze biyubaka n’uruhare bagira mu gufatanya kubaka Igihugu cyacu.
Uru Rubuga ruzadufasha kandi kubungabunga amateka y’abahoze ari abakozi ba Ministeri y’Imari n’Igenamigambi kugira ngo ubuzima babayeho buzahore bwibukwa.
Tuzakomeza kugenda twubaka uru rubuga uko tubonye amakuru, ubuhamya n’amafoto y’abahoze ari abakozi ba Ministeri y’Imari. Ni muri urwo rwego tubashishikariza gukomeza gutanga amakuru ariyo yose kubazize Jenoside yakorewe abatutsi bahoze ari abakozi ba Minisiteri Y’Imari.
Tuzahora tubibuka.

More Articles...

  1. Ubuhamya
  2. Ahabanza