Ubuhamya bwa Adelite wakoraga stage muri minecofin mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994.

Adelite ni Umwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994 mu buhamya bwe yashyize mu bice bitatu avuga ko Jenoside yabaye akorera stage muri MINECOFIN nyuma yo kurangiza kwiga mu ishuri rya statistics hari i Mburabuturo.
 Akomeza avuga ko ari umwe mu bakozi ba MINECOFIN bazi byinshi kuri Jenoside yakorewe abatutsi by’umwihariko azi byinshi kubari abakozi ba MINECOFIN baguye muri Jenoside yakorewe abatutsi.
Avuga ko mu bakozi ba MINECOFIN baguye muri Jenoside harimo n’uwamuyoboye akora stage witwa  NYONI Gustave . Igice cya mbere cy’ubuhamya bwa Adelite yacyise kubaho umunsi ku munsi kubera ko hari igihe wabagaho umunsi utaziko ejo uzabaho . Avuga ko akora muri MINECOFIN  icyo gihe yari igabanyijemo ibice bibiri.
Yemeza ko akorana na Nyoni ntakindi bavugaga usibye akazi buri wese kandi yabaga afite ubwoba kubera ko atabaga azi uko ejo bizagenda.
Avuga ko ku itariki 06/04/1994  aribwo abavandimwe be n’umuryango we mu rugo babagamo aribwo bitabye Imana bakaba bari 11, bose bakaba baratabarutse usibye we wenyine wabashije kurokoka.
Nyuma y’uko umuryango we wicwa nibwo yafashe icyemezo cyo kujya ahari ingabo za RPF kuri CND , akaba yarajyanye n’abasore batatu harimo Philbert na Albert Kayumba, kuva kuri CND ugera kuri Kigali Convention Center habaga aba Jepe (GP) babaga bari mu muhanda bakubona ugenda n’amaguru bakakwica bakakujugunya munsi y’umuhanda.
 Avuga ko hari abana 2 bo kwa Kalinda wo mu bugesera bari baje gusura Nyirarume wahoze ari umusirikare mu Nkotanyi bakabicira mu muhanda uteganye n’ujya i Nyarutarama.
Adelite kandi avuga ko yari afite amahugurwa yagombaga gukorera muri CND, kugira ngo ahagere bakaba baraboherereje imodoka bababwiye plaque zayo ariko bari mu nzira bakaba barabagiraga inama we na bagenzi be bari bajyanye mu mahugurwa muri CND yo kutegerana kugirango interahamwe cyangwa abajepe babaga bari mu muhanda batamenya gahunda bagiyemo.
Adelite avuga ko bakigera muri CND bari bameze nk’abamaze kurokoka, kandi ko hari abanyarwanda benshi bavuye mu bice bitandukanye by’u Rwanda, bari nk’abasivile bagera ku ijana  bakigishwa n’uwitwa Rwagasana.
Akomeza avuga ko bari kwiga nka saa mbiri aribwo indege ya HABYARIMANA  yahanutse, abajepe bakaba baragerageje gutera kuri CND ariko ntibabashije gutsinda, icyo gihe nibwo intambara yatangiye.
Adelite yemeza ko yabanye n’abasirikare b’inkotanyi mu gihe cy’intambara ari umukada ni ukuvuga ko yari ashinzwe amakuru y’urugamba, yemeza neza ko mubyo yiboneye ari ubwitange budasanzwe bw’ingabo z’inkotanyi kuko bitangaga igihe cyose, kabone n’ubwo hari uwabaga  arwaye yaritangaga.
Adelite avuga ko yagowe cyane no gusubira mu rugo  nta muvandimwe n’umwe asanga,nta nzu,( …) ariko akemeza ko ibyamufashije mu buzima bwe akabasha kwiga akagera kuri PhD, agashinga urugo, n’ibindi yakoze ari ukubabarira , gukora cyane , na discipline (ikinyabupfura).
Adelite asoza ubuhamya bwe ashishikariza abantu kwegera abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi  bakabaganiriza, bakababaza uko byagenze  kabone n’ubwo nta nkunga y’amafaranga baba babaha n’ubwo nayo ikenewe, dore ko hari n’abakeneye amacumbi(…). Adelite kandi yishimira ko u Rwanda baharaniraga rufata abantu bose kimwe ntavangura  ko barubonye.