Ubuhamya bwa Liliane ufite umuvandimwe we wishwe muri genocide yakorewe abatutsi mu rwanda 1994 wakoraga muri minecofin

Lyliane avuga ko ari umuvandimwe w’uwitwa SHIRIKISHO Jean Bosco wari umushoferi muri MINECOFIN akaba yarishwe muri Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Lyliane avuga ko mu rugo iwabo hari mu Gatenga haruguru ya MAGERWA , akemeza  ko mbere gato y’uko Genocide itangira bari babanje kubatera Grenade iwabo mu rugo igihe uwari perezida wa CDR yapfaga, ubundi bakahahunga bakajya gucumbika ahantu I Remera.
Avuga ko igihe bari bacumbitse I Remera  abantu bari baturanye ko aribo bafashe iyambere bajya kubareba, barabahumuriza bati nibahumure bagaruke ntabazagaruka kubatera ubundi papa wabo abyumva vuba baragaruka.
Lyliane avuga ko bakimara kugaruka mu rugo nta minsi yashize Genocide igahita itangira, Avuga ko interahamwe Genocide ibaye ku italiki zirindwi zageze mu rugo iwabo SHIRIKISHO zigahonda inzugi  zibasaba gukingura, ubundi papa wabo akabyanga akavuga ati sindi bukingure n’ubundi ikibazanye ni ukunyica munyicane n’umuryango wanjye mutagiye kudutatanya ngo munafatire abana ku ngufu . Lyliane avuga ko hari abana b’abakobwa benshi.
Avuga ko Shirikisho yavukanaga n’abana 11 hakaba hararokotsemo abana batanu gusa, Lyliane avuga ko igihe papa wabo yanze gufungura bamennye ibirahure by’amadirishya n’inzugi ubundi bamenamo essence(lisasi) mu nzu , n’ikiniga cyinshi Lyliane avuga ko bamaze gusuka essence  mu nzu bahise bateramo grenade(gerenade)  habamo imiborogo barashya kuko ntakindi bashoboraga gukora.
Lyliane avuga ko umukecuru nyina wabo wari urimo, we atabashije kwihangana akaba yarasohotse muri uwo muriro ageze hanze ahura n’abari aho ubundi baramurasa. Avuga ko abandi bose bagera kuri makumyabiri, harimo abakozi n’abandi baragiraga inka bari aho munzu ko nta n’umwe wabashije kurokoka  bose bapfiriye aho.
Lyliane avuga ko ababashije kurokoka ari abana batari baraye mu rugo aho iwabo harimo mukuru wabo wari warashatse wabaga I Remera , undi yari ari Kimisagara ku kiriyo, hari nyina wabo wari umaze iminsi apfuye, avuga ko ari uko abarokotse bagiye barokoka kubera ko batari baraye mu rugo.
Mu mugusoza ubuhamya bwe Lyliane asaba abantu kwibuka biyubaka kuko ibyabaye ari amateka atagomba kwibagirana, asaba abantu kandi ko bagomba kwigisha abana kugira ngo ibyabaye bitazasubira.