Ubuhamya bwa Musonera Gilbert ufite umubyeyi we wishwe muri genocide yakorewe abatutsi mu rwanda 1994 wakoraga muri minecofin


MUSONERA Gilbert avuga ko  papa we yitwa MUSONERA Oswald akaba yarishwe muri Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, Gilbert avuga kandi ko ari gutegura igitabo na filme documentaire birimo ubuhamya bw’ibyabaye .
Gilbert avuga ko MUSONERA Oswald yari yarashakanye na Claire bakaba barakomokaga mu ntara y’uburasirazuba mu karere ka Kayonza ariko akavuga ko we yavukiye i Kanombe. Avuga ko yavukanaga n’abana barindwi ariko bose bakaba barapfuye akaba ariwe wenyine wasigaye.
Avuga ko abantu bashobora kwibaza uko we yarokotse ariko akaba ashima Imana yamukomeje. Avuga ko icyo gihe yize primaire na secondaire mu Rwanda bakajya bagenda babona ibintu bihinduka, hari itotezwa rikomeye cyane akegera bagenzi be akababaza ati: <<mubona iherezo ry’ibi bintu rizaba irihe?>>
Gilbert avuga ko yabwiye bagenzi be ngo nyamara umenya tuzanapfa,  akababwira ati: <<tugomba guhunga iki gihugu natwe tugakera itabaro nka bakuru bacu n’abandi bajyagayo mu nkotanyi >>.
Avuga ko nk’uko byari bimeze indangamuntu zabaga zirimo amoko, ariko avuga ko ikindi kibazo cyari gihari ari uko n’amakarita y’ishuri bari bafite yabagamo amoko bakibaza aho bazaca kandi ari groupe bikabayobera.
Gilbert avuga ko bagenzi be bamubazaga niba abona bizashoboka kandi nta nzira bazi, banafite amakarita arimo amoko  akababwira ati: birashoboka reka tugerageze mfite mubyara wanjye nzamubaza numve ko yadufasha. Baramubwira bati uzamubaze . Arababwira ati namwe muzitegure.
Gilbert avuga ko yabajije mubyara we akamubwira ati: birashoboka. Gilbert avuga ko byaje gukomera mu 1991 habaye imyigaragambyo i Remera interahamwe zikabirukankana icyo gihe yari ari kumwe na bashiki be babiri baratatana bari bagiye i Remera muri famille.
Avuga ko yaje kureba abona bitazashoboka , noneho nyuma abwira bagenzi be bashakisha ukuntu bagomba kugenda nubwo bitari byoroshye. Ariko barapanze baragenda, mu guhaguruka avuga ko yababwiye ati: << turagiye nibyo ,ariko se nituramuka dufashwe biragenda bite ? si ukutwica ?>> bati ni ugupfa nyine. Ariko kugirango badafatwa kubera ko bari bafite amakarita arimo amoko yarababwiye ati aya makarita tuyace dusigarane indangamuntu gusa ntakibazo.
Arababwira ati n’imodoka turi bugendemo ziraba zitandukanye, n’imyanya twicaramo iraba itandukanye kugira ngo batabona uburyo tugiye turi igikundi. Avuga ko icyo gihe hari mu 1992 mubyara we arabafasha abajyana mu nkotanyi n’ubwo inzira banyuzemo itari yoroshye .Avuga ko bageze mu nkotanyi babakiriye bakabigisha bagasobanukirwa.
Agarutse mu Rwanda Gilbert mu 1994 atabaye nk’abandi avuga ko akigera ahari mu rugo iwabo nko mu kwezi kwa munani ibyo yasanze birenze gusenya ahubwo ko ari uguhinga . Avuga ko yabajije ati ese nta n’umwe warokotse bati wapi. Ati nta n’ uwamugaye wasigaye ? bati reka da.
Gilbert avuga ko imbwa yabaga mu rugo iwabo ariyo basize ngo izamubwire amakuru , avuga ko yayisanze ku matongo akayihamagara ikamoka nka gatatu ikaza ikamukurura ipatalo we ntasobanukirwe n’ibyo imubwira , noneho hanyuma arayikurikira aho igiye abona imujyanye ku cyobo babashyizemo kiri aho mu rugo ubundi igahita yigendera ntiyongera kuyibona.
Avuga ko yagarutse ubundi agakomeza akazi k’igihugu bakurikije  amabwiriza bagendaga bahabwa, avuga kandi ko yasezeye akazi umwaka ushize akaba yari Chief Inspector of police muri police. Ubu akaba ari mu buzima busanzwe akaba akora muri mille colline muri department of security (mu ishami rishinzwe umutekano).
Gilbert avuga ko ibi yavuze ari incamake z’ibyo yanyuzemo ibindi akaba avuga ko azabishyira muri filme documentaire n’igitabo  ari gutegura .Yemeza kandi ko kuvuga amateka ya Genocide uba waranyuzemo ko bitoroshye ariko akavuga ko biba ari ngombwa kuyavuga kuko iyo avuzwe n’uwaturutse ahandi ( I kantarangi, I bwotamasimbi)  ko ayavuga nabi akayagoreka.
Avuga ko nyuma yagerageje kwisuganya n’imiryango imwe n’imwe harimo n’umukecuru warokotse akamwegera. Avuga ko yaje kugira amahirwe akabona ifoto ya papa we akayizana kuri MINECOFIN nyuma y’uko MINECOFIN yayabasabaga. Avuga ko nyuma yaje kubona andi mafoto ya famille( umuryango) we akemeza ko byibura iyo ayabonye hari icyo bimufasha.
Gilbert avuga ko ashima ubuyobozi bwa MINECOFIN uburyo bagerageza kubafasha, akibuka ko bagiye batambutsa amatangazo bashishikariza  abantu bafite ababo baguye muri Genocide bakoraga muri MINECOFIN kuzana amafoto. Ashima kandi gahunda bagenda babagezaho nko kwishyurira abana ishuri, no  kuremera.
Gilbert kandi agaruka ku cyifuzo bari batanze umwaka ushize ubwo bibukaga cyo  gushaka ukuntu babashyira hamwe ntibajye bahura umunsi wo kwibuka gusa, ahubwo ko bajya bahura bakamenyana bakibuka biyubaka, akaba yishimira ko bamubwiye ko iyo gahunda ihari.
Gilbert kandi nk’ijwi ry’umuryango w’abari bafite ababo bishwe muri Genocide yakorewe abatutsi bakoraga muri MINECOFIN mu cyifuzo cye, yifuza  ko n’ubwo barihira abana ishuri ariko bajya babafasha mu kurushaho kubaremera mu kwihangira imirimo kuko barangiza amashuri bakaguma aho ngaho, akaba asaba ko ku isoko ry’umurimo byibura  ayo mahirwe nabo ko bayabona kimwe nk’abandi kandi akizera ko bizakunda.
Mu gusoza ubuhamya bwe Gilbert ashimira  abantu uburyo baba baje kubafata mu mugongo n’ubwitange baba bagize kandi agasaba bagenzi be gukomera no gushikama n’ubwo bitoroshye ukurikije amateka banyuzemo.