Ubuhamya bwa Mukabatsinda Anatolie uhagarariye imiryango y’abari abakozi bakoraga muri minecofin bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi mu rwanda 1994

                        
MUKABATSINDA ANATOLIE avuga ko ari umufasha wa Nyakwigendera BIMENYIMANA Theoneste wahoze ari umukozi wa MINECOFIN akaba yarakoraga muri comptabilite yishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994.
Anatolie avuga ko nyakwigendera yamusiganye abana batatu bato cyane, umwe akaba ariwe washoboraga kwigenza wenyine avuga ko byari bigoye kuri we kuba yabasha guhungana abana batatu harimo abadashoboye kwigenza ariko akavuga ko byashobotse.
Avuga ko yakoze urugendo rurerure kugirango agere mu Burundi kuko ariho yahungiye akaba yarahagurutse ku itariki umunani z’ukwezi kwa kane mu 1994 akagera mu Burundi ku itariki ya 25 z’uko kwezi, ahamya ko urugendo yakoze ari rurerure cyane ataruvuga ngo arurangize mu mwanya muto afite, avuga ko yibanda ku ntego yo kwibuka y’uyu mwaka “kwibuka turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside”.
Ahamya ko asa nk’uwarokotse inshuro eshatu Jenoside yakorewe abatutsi. Iya mbere yemeza ko yayibwiwe n’ababyeyi be kuko we yari muto cyane, mu 1963 habayeho kongera kwirukana abantu bari bahungutse kubera Jenoside yakorwaga mu 1959. Avuga ko iyo yayirokotse.
Mu 1973 avuga ko n’ubwo atari mukuru ariko abyibuka, ahamya ko icyo gihe mu mashuri bahagurutsaga abatutsi, bakavuga bati << abatutsi bahaguruke n’abahutu bahaguruke>>. Anatolie avugako icyo gihe atari azi umututsi cyangwa umuhutu icyo aricyo.
Yemeza ko umwarimu bari baturanye wamwigishaga we yamurekaga ntahaguruke, Anatolie kandi avuga ko mu gihe cyo gufata ubutegetsi bwa Habyarimana habayeho intambara mu mashuri.
Avuga ko mu gace yari atuyemo yiga muri primaire abana bigaga hamwe baje bakamufata bakamusiga ibyondo ku myenda ye bakavuga bati << uyu ni umututsi>>. Avuga ko batamukubise ariko bakamusaba gutaha kubera ko ngo ari umututsi.
Amaze gutaha kubera ko yabanaga na Nyirakuru yaramubajije ati << umututsi ni iki ?>>. Avuga ko Nyirakuru ntacyo yamusubije ahubwo amubwira ko aramwoherereza ise. Yemeza ko iyo Jenoside nayo yayirokotse kuko hari abapfuye icyo gihe, cyane cyane mu mashuri makuru.
Agarutse ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka yo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, Anatolie yemeza ko mu 1990 inkotanyi ziteye bazaga kubareba aho bari bakababwira bati << bene wanyu baje, zene zanyu zaje, none mwiyimbire>>. Akaba ariko bababwira.
Avuga ko nyakwigendera Rwigema amaze gupfa bafashe isanduka ariko atazi ibyo bayishyizemo baza kubakurubana ngo bagende bajye kumuhamba nibo bamwishe. Icyo nacyo avuga ko yari ingengabitekerezo ya Jenoside gufata umuntu waguye ku rugamba bakaza bababwira ngo nibo bamwishe kandi batigeze bava aho.
Yemeza ko ikindi kigaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside no gutegurwa kwayo ko mu 1993 ba Bucyana bamaze gupfa bafataga za tracte(ibaruwa itagaragaza uwayanditse) bakazishyira ku madirishya ziriho liste(urutonde) rw’abagomba gupfa.
Anatolie avuga ko umugabo we nyakwigendera BIMENYIMANA Theoneste ko nawe yari kuri urwo rutonde rw’abagomba gupfa. Avuga ko nyakwigendera atatekerezaga ko nawe yagombaga gupfa kuko yari ari mu ishyaka rya MRND kandi bizwi ko hazapfa umuntu uri muri PL.
Ahamya ko mu mpera zo mu mwaka wa 1993 no mu ntangiriro zo mu mwaka wa 1994 hagaragaraga ikintu cyo gutegura Jenoside, kuko habaga inama zigatumizwamo abantu kandi bamwe wababaza bakavuga ko bavuye mu nama zo kwica abatutsi.
Avuga ko we hari uwabimubwiye ngo tuvuye mu nama zo kwica abatutsi ariko abakiga twabananiye ntituzabica. Undi nawe wari burugumesitiri aravuga ati:<< ariko murabona nabura kujya gutwara imbunda ngo nje gufasha abantu bishwe n’inzara?>>. Avuga ko wabonaga hari ibintu bitegurwa.
Yemeza kandi ko hari interahamwe zitozaga zambaye amadarapo zivuga ko zitoza kuzajya ku rugamba. Avuga ko zitorezaga aho ngaho ubona zisa nk’izitoza kwica. Ahamya ko bazanaga imbunda nyinshi ukabona ko ari ikintu gitegura ubwicanyi buzaba.
Avuga ko icyo yibuka ku ngengabitekerezo ari uko mu gutanga imyanya mu mashuri wasangaga uwambere, uwakabiri,uwagatatu(…….)bamutaruka ugasanga bafashe uwa munani uwakenda,(…)babonye ishuri kubera ko atari abo muri ubwo bwoko bw’abatutsi. Icyakora abakobwa bakavuga bati mujye mubihorera abo ngabo bo twabagira n’abagore.
Avuga ko mu 1994 Jenoside igiye gutangira ikintu cyagaragaje ko abantu bazapfa ku bwinshi ari uko batangiye kujya bafata abantu bakavuga ngo ni ibyitso kandi bagafata abo bita abatutsi bonyine bakabafunga. Akavuga ko byagaragaraga ko hari ikintu kiriho gitegurwa.
Anatolie avuga ko ikintu atekereza cyaba cyaratumye abasha kurokoka ari uko mu 1994 hageze yagiye gusura ababyeyi be n’abana, babaga ku mupaka w’u Burundi mu karere ka Nyaruguru kuko hari opportunity (amahirwe) yo kuba wahunga vuba kuruta umuntu uri hagati mu gihugu.
Avuga ko yasabye umugabo we ko bajyana akababwira ngo nibagende azabasangayo. Yemeza ko indege ya Habyarimana imaze kugwa abantu bose bababwiye bati murapfuye murarangiye, avuga ko guhita bababwira ko bapfuye bashize ari uko n’ubundi bari bazi ko bagomba gupfa cyangwa se ko cyari ikimenyetso kigaragaza ko nikiba bagomba gupfa.
Ahamya ko aho yari ari I Nyaruguru mu gitondo cyo ku itariki zirindwi wahitaga ubona imyotsi y’amazu bamaze gutwika, bivuze ko ayo mazu atatwitswe ari ikintu gihubutse ahubwo ko ari ikintu cyari cyateguwe kijyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Akavuga ko ari ikintu gisa nk’icyakorwaga mu 1959 no mu 1973.
Avuga ko ikindi kigaragaza itegurwa rya Jenoside ari uko abantu batari babizi bari mu bwoko bw’abahutu ko bahungiye mu maparuwasi hakaza icyiciro cy’abandi babizi bari basigaye mu ngo bakababwira bati nibaze barahunga bahunga iki. Ngo nibabise abo batutsi.  Avuga ko baje bakabacyura n’amatungo yabo n’imyaka n’ibindi bari bahunganye.
Anatolie avuga ko hari ikipe y’abantu bateguye Jenoside bazi neza n’ukuntu igomba gukorwa, avuga ko batari barabibwiye abantu bose kuko bangaga ko ahari inkuru yamenyekana ikaba kimomo abantu bose bakabimenya.
Avuga ko ukuntu ingengabitekerezo ikomeza ari uko nyuma yararokotse mu 1994, Guverinoma yaragiyeho bagiye kwibuka, umusaza Twagiramungu agafata ijambo akavuga ati:<< agahinda k’amezi ane>>. Anatolie avuga ko nyamara n’iyi minsi imyaka 22 ishize abantu bagifite agahinda.
Anatolie avuga ko yavaga inda imwe n’abana barindwi , bane bakaba barabishe bagasigara ari abana batatu. Akavuga ko bishe mukuru we n’abana be batanu n’inda ya gatandatu yari atwite yenda kuvuka, bica basaza be babiri na murumuna we bamukurikiraga.
Avuga ko musaza we wamukurikiraga (directement) atajya amwibagirwa, ahari kubera ko banganaga, yemeza ko na n’uyu munsi iyo abonye umusore utambutse ufite isura nk’iye wo mu kigero nk’icyo yari arimo ko ashobora guhagarara akareba ko atari we. Kandi akemeza ko amubona muri image(mu isura) y’icyo gihe 1994 .Avuga ko mu 1994 ahabona nk’aho ari umunsi umwe ushize.
Anatolie avuga ko iyo aronse umugabo we amubona nk’aho ari muri kiriya gihe cyo 1994 bagenda mu nzira cyangwa bicaye muri salo(saloon) agahamya ko ndetse hari igihe arota amubaza ati :<< ariko se ahantu wari waragiye iyi minsi yose ntutubwire aho uri ntana telephone yari ihari aho hantu ?>>.
Avuga ko bitumvikana ukuntu umuntu yatekereza ko agahinda ka Jenoside kashira mu mezi ane gusa, Ahubwo ko we no kuba abasha guhagarara imbere y’abantu ari uko hari ikintu yiyubatsemo gikomeye. Avuga ko nk’umuntu wari wasigiwe abana batatu iyo aba nta gatege afite mu mutwe batari kubasha no gukura.
Ahamya ko ikimukomeje cyatumye abo bana babasha gukura ndetse yabwira na bagenzi be ko ari uko bafata Jenoside nk’ikintu cyabayeho ariko kitagomba kubaherana cyangwa ngo kibatware nk’uko abishwe bagiye. Yemeza ko umuntu anamubwiye ngo navuga aramwica yamubwira ati<< nibura njyewe nakicwa kuko navuze ntabwo nazira ubusa nk’uko abandi bazize ubusa nk’abari mu nda, abana bato bazize ubusa yewe n’abari bakuru nabo bazize ubusa kuba barazize uko bavutse nta cyaha bakoze>>
Avuga ko gutegura Jenoside byabaye kuva kera kuko mu 1993 yaje mu nama ya URAMA i Kigali icyo gihe NDADAYE perezida w’u Burundi arapfa umwe mubayoboraga icyo gihe aravuga ati <<bagize vuba tukarangiza n’izi nyenzi zose>>. Avuga ko yaje gusobanukirwa nyuma icyo yashakaga kuvuga ko izo nyenzi zigomba gupfa ngo ko arizo zishe NDADAYE.
Ikindi kigaragaza ingengabitekerezo yabagaho avuga ko yigeze kugira inshuti y’umuhungu w’umukiga, akamubwira ko badashobora kubana ko kizira kikaziririzwa iwabo kubana n’umututsikazi(….).
Anatolie asoza ubuhamya bwe ashimira Leta y’u Rwanda kuba hari ugihagaze, kuba hari ukivuga, kuba abana barakuze(…) Ashima Leta y’u Rwanda yashyizeho kandi shelter program (gahunda yo kubakira abacitse ku icumu).
Avuga ko agihunguka babaga mu cyumba kimwe na salo(saloon) ari abantu cumi na babiri akavuga ko ntaho byari bitaniye no muri shitingi bari bari. Ariko akishimira ko uyu munsi bafite aho baba.
Ashimira Leta y’u Rwanda kandi ko yashyizeho gahunda y’uburezi n’ubwo uburezi bwa Leta y’ubumwe butagenewe abacitse ku icumu gusa, ariko ko abacitse ku icumu bashyiriweho FARG yafashije abantu bose batari bafite umuvandimwe basigaranye cyangwa n’undi babasha kwiga kubari bagifite umutwe ukomeye ubu ni abagabo abandi ni abagore.
Ashimira Leta y’u Rwanda ko yashyizeho gahunda y’umushinga kubari bamaze gukura batagishoboye kwiga babasha kugira icyo bakora. Ashimira Leta kandi ko yashyizeho gahunda y’ubuzima yafashije abantu benshi bari barakomeretse kuba bakiriho n’ubwo ubu hari abakiri mu bitaro.
Ikindi ashimira Leta y’u Rwanda ni uko yashyizeho gahunda yo kwibuka , avuga ko we agikora muri Ministere y’imibereho myiza babitangira bajyaga bafata udusanduka dutoya akaba aritwo bashyiramo imibiri ubundi bakajya gushyingura.
Avuga ko Leta y’u Rwanda yatumye babasha kubona imibiri y’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi bakabashyingura. Avuga ko uwe yamushyinguye mu 1994 kuko we bahise bamwereka aho bamushyize mu ruhavu rw’inzu, avuga ko yamushyinguye mu irimbi rusange kuko gushyingura nk’uko bikorwa ubu byari bitarabaho. Ariko akavuga ko agira ikibazo cy’abandi bantu be atabonye, agatanga urugero ko iyo akibona musaza we, ubu ataba agihura n’abandi basore basa ngo areba ko atari we. Avuga ko kuba abacitse ku icumu babasha kubona ababo aho bari bakabashyingura mu cyubahiro ko ari ikintu cyubatse abacitse ku icumu cyane.
Mu gusoza ubuhamya bwe Anatolie ashimira cyane MINECOFIN ku bw’igitekerezo cyo gushyiraho gahunda yo kwibuka, akemeza ko igihe cyose icyo gitekerezo kizaba kikiriho bazahora bibuka buri mwaka ndetse n’abazabasimbura. Ashimira cyane ababigiramo uruhare bose.
Avuga kandi ko ababyeyi bahari baje kwibuka bamutumye ngo avuge ko nabo mu gikorwa cy’ubutaha cyo kwibuka bazagiramo uruhare rugaragara bituma kwibuka bizaba ikintu kibubaka.