Ijambo r'Ibanze

Tubahaye ikaze ku rubuga Nkoranyambaga rwashyiriweho kwibuka abacu bahoze ari abakozi ba Ministeri y’Imari n’igenamigambi.
Mbanje kubasuhuza mbifuriza amahoro y’Imana no kwihanganisha muri iki gihe twibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni ku nshuro ya makumyabiri n’ebyiri twibuka abacu bazize jenoside yakorewe abatutsi aho abasaga miliyoni bahasize ubuzima.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti:  “Turwanye ingengabitekerezo ya Jenoside”.
Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ingaruka zikomeye cyane ku gihugu cyacu n’abanyarwanda muri rusange ariko by’umwihariko, abayirokotse.
Jenoside yatuvukije ababyeyi, abana, abavandimwe, inshuti nabo twakoranye.
Nkuko twabibasezeranyije, twifuje kugira uburyo bwa buri munsi buduhuza kandi bukanadufasha kubana hafi. Ni muri urwo rwego twashyizeho urubuga nkoranyambaga duhuriyeho aho twasangira ibitekerezo, amashusho, imyirondoro n’ubuhamya ku bahoze ari abakozi ba Ministeri y’Imari n’igenamigambi mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Uru rubuga kandi ruzadufasha kugenda dusangira imibereho y’abarokotse, aho bageze biyubaka n’uruhare bagira mu gufatanya kubaka Igihugu cyacu.
Uru Rubuga ruzadufasha kandi kubungabunga amateka y’abahoze ari abakozi ba Ministeri y’Imari n’Igenamigambi kugira ngo ubuzima babayeho buzahore bwibukwa.
Tuzakomeza kugenda twubaka uru rubuga uko tubonye amakuru, ubuhamya n’amafoto y’abahoze ari abakozi ba Ministeri y’Imari. Ni muri urwo rwego tubashishikariza gukomeza gutanga amakuru ariyo yose kubazize Jenoside yakorewe abatutsi bahoze ari abakozi ba Minisiteri Y’Imari.
Tuzahora tubibuka.